Ese niba umukunzi wawe umuteye inda idateganijwe mukwiye guhita murushinga

pregnant24

Umukunzi wawe umuhora hafi ukamuhoza kumutima. Umurahirira ko ntakizabatandukanya. Ese umunsi azakubwira ko atwite muzabyifatamo gute? Umuntu utaratera inda cg ngo aterwe inda ahora yiyumvamo imbaraga. Ahora aziko ariwe uzi itariki n’umunsi n‘ isaha azaterwaho inda.


Kuri iki gihe kwifata kugera kumunsi w’ubukwe bisigaye bigora abantu beshyi. Kubera iki wemera ko umukunzi wawe agukorakora kugera aho mwese muta ubwenge kandi igihe kitaragera. Ikibabaje ni abahungu baca inyuma abakunzi babo. Nigute wifungirana mucyumba, ukarebana film na murumuna wumukunzi wawe? Kandi uzi neza ko uburanga bwe bugukurura. Uzi neza ko avanyemo imyenda ko utamuhakanira. Ibi byabaye I Remera aho umuhungu yateye inda abakobwa babiri bavukana.
Irinde gusaba umukunzi wawe ibiruta ibyo wasaba umugore wawe. Abagabo benshi ntibemera ko abagore babo bagenda ijoro cg ngo bajye mutubyiniro. Ariko wowe, umukunzi wawe ukarara amajoro yose umuhamagara kuri fone. Ukamuzengurutsa utubyiniro twose umubyinisha nkaho ari igipupe utitaye kukweto yambaye ngo umureke atahe aruhuke. Mugihe uteye inda idateganizwe umukunzi wawe mukwiye kubiganiraho. Abakundana bakunda guhubuka bakihutira kubihisha. Umusore agahita ava mwishuri agatangira gushaka ibiraka, no kuguza ayo gukora ubukwe no gukwa.
Umukobwa Akambara imyenda minini ihisha ko atwite. Amasomo akayavamo akirirwa yanike amamera yo kuzakoramo ikigage. Mumiryango yabakire naho niko biba bimeze. Umusore arahubuka agahisha papa we ko umukobwa atwite. Agafata ideni muri bank rizamusenyera urugo. Rigatuma akena n’inzu ye bakayiteza cyamunara. Nawe niba ushaka ideni ryo gukora ubukwe kandi uziko umushahara wawe udahagije. Uziko ntabundi bucuruzi ufite kuruhande urimo urakora. Umukobwa waburaga umwaka kugirango abone diprome akava mwishuri. Akirirwa yambaye imyenda imuhambiriye kugirango ahishe inda. Menyako urimo kubangamira umwana wawe uri munda kandi umukeneye. Hagize icyo aba wahora ubyicuza.
Igihe umukunzi wawe umuteye inda idateganyijwe mukwiye kubiganiraho. Simukwiye kwita kubitekerezo by’imiryango yanyu. Mukwiye kwita kurukundo mufitanye’ mukareba ko rukomeye kuburyo ntakizabatandukanya. Mukwiye kwita kumutungo mufite mutitaye kubabemereye ubufasha. Byanashoboka mugafata igihe cyo kwiyubaka. Kuburyo mwazabana umwana wanyu afite imyaka3. Byose ni ubwuvikana no kwizerana. Biranashoboka ko burumuntu yaba ukwe kandi muri umugore n’umugabo. Menyako amakosa ukora azakugiraho ingaruka ubuzima byawe byose. Birashoboka ko ushobora gushiduka wateye inda umukobwa kandi uzi neza ko papa we nabimenya azakugirira nabi. Akanategeka ko umukobwa avanamo inda. Kuri iy’isi hariho abantu baba bari hej
uru yamategeko kuburyo niyo Satani ababonye aratitira. Nibikubaho uzihutire gukiza amagara yawe nay’umukunzi wawe. Sinarangiza ntababyiye ngo mwirinde SIDA arinako mukoresha agakingirizo ababishoboye bakifata.

Posted by: Fanny Ishimwe, 27/04/2017, 09:20