Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida


Agakoko ka sida kandurira mumibonana mpuzabitsina ndetse nizindi nzira zitandukanye abantu benshi bazi.buri dwara igira ukuntu itangira ushobora kubona ari ibintu bisanzwe nyamara inyuma hihishe ibindi bikomeye,niyompamvu rero ugomba kwita kuri buri kimenyetso umubirir wawe ukweretse.hano twageragej gushyira hamwe ibimenyetso 10 bishobora kumpa intandaro y’iyi ndrwara.


1.Gushyuha cyane igihe uryamye
Mwijoro iyo uryamye wumva ushyushye cyane ukabura uburyo waryama ngo wumve umeze neza rimwe na rimwe no guhumeka bikakugora.ibi ntago biba igihe hacyushye gusa haba hashyushye cyangwa hakonje wowe uzana ibyuya igihe uryamye.
2.Kuvunika kw’inzara
Inzara ziravunika cyane zimwe muri zo zikaba zanahindura ibara zikaba umuhondo gutyo gusa ntakintu wabaye.
3.Kugira ikibazo cyo gutekereza neza kubyo uri gukora ndetse no kwibagirwa
Iyo umubiri wawe unaniwe nubwenge buba bunaniwe,igihe cyose uba wumva umubiri wawe unaniwe bigatuma udatekereza neza kandi ugakunda kwibagirwa ibintu byingenzi.
4.Kunanuka cyane

Ibiryo cyangwa tuvuge ibiryo wakundaga cyane ntago biba bikigushishikaje ubwo ugahita utangira guta ibiro.
5.Inkorora itagira igikororwa

Inkorora uhorana igihe cyose kandi ntuzane igikororwa ukumva yaheze mumuhogo gusa iyi ishobora kuba ikimenyetso gikomeye cya HIV
6.Indwara z’uruhu

Utangira kuzana ibintu utarusanganywe kuruhu nawe ubwawe utazi aho biturutse cyane cyane mumugongo.
7.kuribwa amagufa
Utangira kuribwa Mumavi, amaguru umugongo ukumva urashaka kwishima ibi bitangira gutuma nutuntu tworoshye wakoraga burimunsi dutangira kukugora.
8.Kurwara umutwe igihe cyose no mwijosi

Ubudahangarwa bw’umubiri wawe burananirwa niyompamvu ibintu byose bigufata muburyo bworoshye,ukunda kumva mumuhogo hakurya kandi ukarwara umutwe umara igihe kinini wanakira ukagaruka vuba.
9.Umuriro n’ibicurane

Umuriro ndetse n’ibicurani bishobora kuba ari ibintu bisanzwe kuko abantu benshi barabirwara ariko iyo ubimaranye igihe kinini ntago biba bigisanzwe ugomba kujya kwipimisha byihuse kuko ibi bishobora kuba ikimenyetso cyuko wanduye.
10.Umunaniro

Virus ya HIV igabanya imbaraga zawe ugahoro wumva uraniniwe iyo usinziriye gato ushiduka amasaha yagiye bikaba byatuma utanakora imirimo yawe nkuko bisanzwe.
Niba ufite ibimenyetso 3 muri ibi 10 tuvuze ntuhite ufata umwanzuro ao kanya ahubwo jya kwamuganga wipimishe nibwo uramenya igisubizo nyacyo.

Posted by: Fanny Ishimwe, 08/11/2016, 09:00