Davidson Rwanda: yashyize hanze indirimbo nziza y’urukundo

davidson-cover

Tuyisenge David waje muri muzika nka Davidson nyuma yo gushyira hanze indirimbo Icyemezo ikomeje kuryoherbenshi, bakanemeza ko ari amaraso akomeye yinjiye muri muzika nyaRwanda. Junior Multisystem wayikoze yatangaye byinshi nyuma yo gutunganya iyi ndirimbo.

Junior wakomeje kugenda aherekeza uyu musore kumaRadio menshi atandukanye bajyana iyi ndirimbo ngo yumvishwe abanyaRwanda uburyohe bw’yo ndirimbo. ibi Junior yavuze ko ari ubwambere abikoze, kuba yakora indirimbo agaherekeza nyirayo mukuyisakaza, akaba yarabitewe no kuba uyu mure yaramutunguye kumiririmbire. yagize ati << Davidson ni umuhanga kandi afite ubushake nawe umwumvishe wamufasha buri kimweniyo mpamvu mubona turi kumwe>>.

Indirimbo Icyemezo igaruka kurukundo niyo ije ikurikira Hello by Adele cover by Davison, Mbikubwire, Ndabibona zakozwe nuyu musore ugaragaza ubuhanga muri muzika. uyu musore atangaza ko umuziki we ugiye kugaragaza indi sura guhera muri uyu mwaka wa 2017 kandi akaba yizeza abanyaRwanda ko hazaboneka umuziki mushya kandi uryoshye.