RTagg uba i Burayi indi mpano muri muzika nyaRwanda, n’indirimbo nziza Ting Dance

18118466_10213169455179752_8792394492734511877_n

Uyu musore, ababyeyi bise NSHUTI Aime Regis. ni umusore utari usanzwe amenyerewe muri muzika nyaRwanda ariko akaba ari umunyarwanda, yemeza ko umuziki akora ugomba kugira intera idasanzwe.

Ibi R-Tagg yabidutangarije ashyira hanze indirimbo y’urukundo Ting Dance  iyi ndirimbo nshya ifite amashuhso meza, twabanje kumubazaho byinshi yasubije ibijyanye nayo byose .

 

Yagize ati “Iyi ndirimbo ni Urukundo kandi ni indirimbo buri wese yakumva ni ukwidagadura muri Rusange, Audio yayo narayikoreye, Video yo ni Director Julien BM Jizzo, mbarizwa muri B−proud label, ndi umu pianist, ndacuranga muri rusange”.

10801834_10205618386767761_5776868120970717238_n

 

Uyu musore uzi gucuranga cyane,abamubonye aririmba bemeza ari umuhanga kuko ashoboye cyane live music , yavuze ko muri East Africa akunda itsinda Sauti Sol kuko bafite umuziki  akunda kandi bazi kuririmba live music, naho muri Africa agakunda Wizkid we akaba azi gukora umuziki ukunzwe kandi uhesha ishema Africa yose.17022038_10212657648584907_4892448488952157586_n

Kanda hano wumve indirimbo Ting Dance ya RTagg

I DON’T WANNA CHANGE indirimbo y’umuhanzi nyaRwanda uba mububirigi: Menya byinshi kuri DJ SERGE

Uyu musore Serge Rukundo unzwi nka Dj Serge, akorera umuziki we iburayi (Belgium) akaba abarizwa mwitsinda rya Interior Melody hamwe na Nicky Wagon ndetse na Jeannikan aratangaza ko umuziki we ari kuwukora nkumunyaRwanda kandi akoresheje imbaraga zose kugirango akomeze gushimisha abakunzi be.

unknown

Ubwo yavuganaga na www.umukunzi.rw  yatangarije umunyamakuru ko amaze igihe kinini kuva 2012 akora akazi ko kuvanga imiziki (Disk Jocker)  mubirori bitandukanye, hariya mububirigi akabikorana no gukora indirimbo ze bwite munjyana ya R&B kandi akaririmba agwisha kurukundo, ngo ashimishe abafana be.

Indirimbo ye nshya I DON’T WANNA  CHANGE yakoranye na Jeannikan avugako nayo yayikoreye muri interior records amashusho agakorwa na Cameraman Rion Colv. akaba yatangaje kandi ko afite indirimbo nshya yise MUKUNZI YAKORENYE na MASS BLACK ikaba ikiri gukorerwa amashusho.

Kanda hano urebe amashusho y’indimbo I DON’T WANNA CHANGE

Davidson Rwanda: yashyize hanze indirimbo nziza y’urukundo

davidson-cover

Tuyisenge David waje muri muzika nka Davidson nyuma yo gushyira hanze indirimbo Icyemezo ikomeje kuryoherbenshi, bakanemeza ko ari amaraso akomeye yinjiye muri muzika nyaRwanda. Junior Multisystem wayikoze yatangaye byinshi nyuma yo gutunganya iyi ndirimbo.

Junior wakomeje kugenda aherekeza uyu musore kumaRadio menshi atandukanye bajyana iyi ndirimbo ngo yumvishwe abanyaRwanda uburyohe bw’yo ndirimbo. ibi Junior yavuze ko ari ubwambere abikoze, kuba yakora indirimbo agaherekeza nyirayo mukuyisakaza, akaba yarabitewe no kuba uyu mure yaramutunguye kumiririmbire. yagize ati << Davidson ni umuhanga kandi afite ubushake nawe umwumvishe wamufasha buri kimweniyo mpamvu mubona turi kumwe>>.

Indirimbo Icyemezo igaruka kurukundo niyo ije ikurikira Hello by Adele cover by Davison, Mbikubwire, Ndabibona zakozwe nuyu musore ugaragaza ubuhanga muri muzika. uyu musore atangaza ko umuziki we ugiye kugaragaza indi sura guhera muri uyu mwaka wa 2017 kandi akaba yizeza abanyaRwanda ko hazaboneka umuziki mushya kandi uryoshye.

 

Knowless Butera na Clement baritegura kwibaruka umwana.

Ifoto Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize ahagaragara ikomeje kuvugisha abantu amagambo ari nako bamuhata ibibazo bamubaza niba koko yaba yibarutse imfura ye na Clement ishimwe. Abandi bakamuza nimba uwo mwana wavutse ari umukobwa cyangwa umuhungu.

Read more

Ifoto y’umuhanzikazi Fearless yambaye ubusa mu rwiherero ikomeje kuvugisha abasore benshi.

Iyi foto umuhanzikazi Fearless ubwe niwe wayishyiriye ku mbuga nkoranyambaga ikaba yatumye benshi mu bakunzi be bamwibazaho byinshi.

Read more

HUYE:Abafana bari bakubise buzuye mu gitaramo cya Pius, Charly na Nina-AMAFOTO

abafana-bari-bakubise-buzuye22

Nyuma yo gukorera igitaramo i Nyagatare Dj Pius, Charly na Nina bari kuzenguruka igihugu mu bitaramo bise ‘Campus Tour Show’ kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2016 hari hatahiwe Amajyepfo mu karere ka Huye, igitaramo cyabereye mu kabyiniro ka 144 kegeranye na kaminuza ziri mu mujyi wa Huye.

Read more

Umuvandimwe wa Kim kardashian yagize icyo atangaza nyuma yo kwibwa kwa Kim I Paris

kardashian22

Nkuko iyi nkuru yo kwibwa kwa kim yatangajwe nibinyamakuru byinshi ariko nyuma yaho hakaba ntakintu umuryango cyangwa kim ubwe yatangaje ,kuba ibi byaba kim akaba ataranagaruka kumbuga nkoranyambaga nkuko asanzwe azwiho kuzikoresha cyane.
kardashian22

kourteney
Kourtney kardashian umuvandimwe wa Kim

Read more

Gasabo: yagiye mu kiriyo afatwa yibye amafaranga yabagize ibyago

gasabo22

Theogene Mungwakuzwe w’imyaka 29 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kwiba amafaranga 400,000 y’amanyarwanda n’amadorali y’Amerika 800 ndetse n’amakarita yo guhamagara akoreshwa mu Rwanda ahwanye n’amafaranga 15000.
Read more

Ubwiza bw’uyu munyarwandakazi bwatumye yubaka izina ku mbuga nkoranyambaga.


Uyu mukobwa amaze kumenyekana cyane bidaturutse ku ndirimbo cyangwa ku yindi mpano ahubwo bitewe n’amafoto ye akunze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ninabyo byatumye atangira kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.
Read more

Uwahoze ari umukunzi wa Riderman yashyize hanze amafoto ashotora abasore.

Umuhanzikazi Asinah yashyize hanze amafoto atangaje cyane kuburyo abasore bakomeje kuyareba akabateza umutekano muke.

Read more

Next Page »